Uko waturisha ibitekerezo byawe ,ukabasha kugenzura intekero zawe ikazijyanisha n'ibikorwa

 


Ibanga ryo guturisha ibitekerezo

Burya mu buzima ,kugenzura no gushyira intekerezo zacu ku murongo bigora benshi ,mu buzim bwa muntu tuyoborwa n'amarangamutima ndetse n'ibindi bintu bidukikije birimo n'abadukikije ugasanga twaribuze tubaho dusa nkaho tuyoborwa n'abandi.

Uwakubwira ko hari ibanga ryagufasha kugenzura intekerezo zawe no guturisha ubwonko bwacu ,byose bivuye muri twe ,mu ndiba y'intekerezo zacu ,Kurikira inkuru ya Umumonko inzira yanyuzemo .

Kera bumwe mu bwami bwari bugize igihugu cy'Ubuhinde hari itsinda ry'abamonko basengaga Buddha ,igikomangoma cyo muri ubwo bwami cyitwaga Shrona cyagiye kwiha Imana ,gisanga umumonko mukuru agishyira mu itsinda ry'abandi bamonko batozwaga inzira yo kwiha Imana.

Umunsi umwe ,Umumonko mukuru yaramubwiye ati vayo nkutume ,uyu mugabo yatumye igikomangoma ku wundi mumonko w'umugore wari utuye kure ,mu birometero bibiri uvuye aho bo bari batuye.

Cya gikomangoma cyafashe urugendo kigeze mu nzira gitekereza ubuzima bw'ikimonko kigiye kubamo ,gitekereza uburyo kitazongera kurya ibiryo byiza cyakundaga kikiri ibwami .kiragenda kigeze kuri wa mumonko w'umugore witwaga Shravika.

Shravika yahaye igikomangoma ikaze ,aracyakira akizanira ibiryo ,kibikubise amaso kiratangara kuko ni bya biryo cyakundaga kikiri ibwami .kiratekereza ubwo kiti nuko ari ibintu byahuriranye, ubwo kiricara gifata agafunguro kacyo.

Ubwo cyari kirangije kurya cyaratekereje kiti ubwo namaraga kurya nahitaga ndyama , kiti se ubu ndabigenza nte koko? Shravika yahise abwira icyo gikomangoma ati banza uruhuke ufite urugendo rurerure imbere.

Nabwo kirumirwa kibihuje n'uburyo cyatekereza kuruhuka ,ubwo nabwo cyatekerejeko ari ibintu byahuriranye ,ubwo cyari kiryamye aho hangaho ,ibitekerezo byacyo hajemo ko iyo kiba kiri ibwami cyari kuba kiryamye kuri matela nziza ,uburiri bwiza kiyoroshye n'ibintu byiza.

Ubwo wa mumonko w'umugore yahise amubwira ati humura ,ati nta buriri bwiza buruta isi imana yaduhaye kandi burya nta mashuka meza aruta Ijuru Buddha yaduhaye ,iryamire uruhuke byose biragenda neza.

Shravika

Cya gikomangoma cyahise kigwa mu kantu uburyo uwo mumonko w'umugore amenya ibyo atekerza byose ,mu kugira amatsiako uwo munko yahise amusubiza .

Agira ati Ubwo ninjiraga mu Kimonko ,ntangiye urugendo rwo kwiha Imana ,nakoze Meditation nyinshi ,nize uburyo bwo kugenzura no guturisha intekerezo zanjye ariko ubwo nari maze kumenyera byabaye ikinyuranyo, aho gusoma intekerezo zanjye  natangiye gusoma iz'abandi.

Igikomangoma cyahise kigira  ubwoba kirapanika ,wa mumonko w'umugore arakibwira ati humura ,wihangayika cyangwa ngo ugire ubwoba ,ako kanya cyahise kimusezera kigenda cyiruka gisubira ku mumonko mukuru.

Kigeze ku mumonko mukuru kiramubwira kiti Nyagasani ,sinzongera gusubira kuri uriya mugore ,afite ubushobozi bwo gusoma intekerezo zanjye .

Umumonko mukuru yaragisubije ati mbere yuko nkohereza nari mbizi ,nagize ngo nkwigishe isomo ryo guturisha ubwonko bwawe ,no kwigenzura mu ntekerezo zawe ,byose birashoboka wowe uramutse ubishaka .ati ahubwo ku munsi wejo uzasubireyo.

Ku munsi wakurikiyeho cya gikomangoma cyafashe urugendo gisubirayo ,kigeze mu nzira gitekereza uburyo kigiye kugera imbere y'umugore urasoma intekerezo zacyo ,gitangira gupanika no kugira igihunga.

Uko waturisha ibitekerezo byawe ,ukabasha kugenzura intekero zawe  ikazijyanisha n'ibikorwa

Kigeze hafi aho kireba kwa wa mumonko w'umugore ,gitangira kwishakamo uburyo cyagenzura intekerezo zacyo ,kigeda kigerageza kwifata ku buryo kirakura intekerezo zose mu mutwe .

Gitangiye kuzamuka amadaraza  yerekezagayo ,cyatunguwe no kumva ubwonko bwacyo butuje ,nta gitekerezo namba kiri mu bwonko bwacyo cyaratunguwe.

Cyageze imbere ya wa mugore gituje kandi nta tekerezo afite ku buryo yabona ibyo asoma .ubwo cyasubiraga ku mumonko mukuru cyamutekerereje ,uko byagenze byose ,maze aragisubiza ati isomo nashaka ko wiga niryo kandi ndanezerewe ko wize neza.

Burya mu buzima uramutse utekereje ko hari umuntu ushobora gusoma intekerezo zawe ,byagufasha kwigenzura no kugenzura intekerezo zawe zose ,bikagufasha kwirinda gutekereza nabi no gutwarwa n'ibitekerezo bibi.

Uko uzagenda wimakaza ibitekerezo ko hari undi muntu ushobora gusoma ibitekerezo byawe ,bizagufasha kugenda wimenya ,unamenyere kugenzura intekerezo zawe ,umenye no kwigenzura ,bizagufasha kandi guhorana ibitekerezo bizima kandi bifite akamaro kuri wowe no ku bandi.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post