Wasanga wirirwa wiruka inyuma y'amahirwe ,ariko mu by'ukuri uyasize aho uvuye

 

Gukora cyane

Mu mwaka wa 1843 havutse umugabo wamenyekanye cyane witwaga Russel Conwell ,yari umupasiteri mu idini ry'ababatisita  watangaga imbwirwaruhame zitandukanye ,zakoraga ku mutima w'abantu benshi ariko mu by'ukuri ,ibiganiro bye byaganishaga ku gukangura abantu mu myumvire no kumva ko gushaka ariko gushobora.

Bwana Russell Conwell photo internet

uyu mugabo yaje kwandika imbwiruhame .yaje no kuvamo igitabo cyitwa Acres of Diamond ,akaba ari n'izina ry'imbwirwaruhame ubwayo ,iyi mbwibwaruhame yayitanze mu makoraniro arenga 6.000 ,ibi bikaba byarterwaga n'amagambo yuje ubwenge n'impanuro yari muri iyi mbwirwaruhame.

Izi nyigisho zagiraga ziti ,Ubwo nari ndi mu rusengero nakira abakirisito ,haje itsinda ry'abasore bakiri bato ,bakennye ,barabuze uko bajya mu ishuri kubera ubushobozi buke ,

ubwo bamugeragaho baramubwiye bati dukeneye ubufasha ,nta bushobozi bwo kwishyura amashuri dufite kandi ahari kuyisangamo byaranze kubera yakira abifite .

ubwo yahise agira igitekerezo cyahe kubyara kaminuza ya Temple University ,kugeza nanubu ikiriho kandi yakira abanyeshuri baturutse imihanda yose .temple University iherereye mu Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Philadelphia ,Pensylvania.



Nkuko yabyanditse mu gitabo Acres Of Diamond yagize ati 

Igitabo Acres of Diamond

Ubwo inkuru yo gushaka zahabu yari igezweho ,iCyo gihe zahabu yari imari ikomeye .ari umutungo w'agatangaza ,umuntu wese uyikojejeho imitwe y'intoki ,yahitaga ahinduka umuherwe ndetse n'umuryango ukaba utandukanye n'ubukene no kubazamukomokaho.

Hari umuhinzi wari wifitiye isambu nini cyane ,yororeragamo amatungo ye ndetse akanakorera ubuhinzi ,byari bimutunze kandi yifashije.

Uwo muhinzi yaje kumenya inkuru yo gushaka zahabu ,yumva ko zahabua ri umutungo w'agatangaza ,ntaho yayihuriza n'ubuhinzi bwe .

Ako kanya  yahise yigira inama yo kugurisha umurima we munini n'amatungo yari awurimo ndetse n'imyaka yari iwuhinzemo .

Yashatse umuntu wo kuwugura ,udufaranga bamuhaye adukubita umufuka ,nawe ajya gushakisha mu birombe bya zahabu ,aho abandi bashakiraga .

Kubona iyo zahabu byari ingume ,kugeza nubu niko bikimeze ,ni ibuye koko rihenze ariko bigoye gushyikira ,binagusaba gutakaza byinshi.

Umugabo waguze wa murima wa wa muhinzi .yari umunyabwenge kandi ari umuntu wita ku tuntu duto twose ,nta hubuke kandi agashishoza.

ubwo yarimo atera imyaka muri wa murima ,wari munini cyane ,ndetse ari nk'umusozi wose ,yaje kubona ibuye ridasanzwe ,muri uwo murima ,

Iryo buye yararifashe ,arijyana ku bantu bamenyereye ,banafite ubumenyi mu by'amabuye y'agaciro ,mu kumupimira iryo buye ,basanze ari ibuye ry'agaciro rya Diyama (Diamond ) 

Iri buye rya Diyama rirusha agaciro Zahabu ,ni ibuye rihenze cyane kandi ritunzwe n'abake ,uyu murima we wari ikirombe cyuzuye ubu bwoko bw'amabuye .

wa muhinzi wagurihsije uwo murima ,we yaragiye ashakisha zahabu ,arayibura ,twa dufaranga bamuhaye araturya turashyira .

Kubera kudashishoza no kugira ubumenyi buke ,yatakaje umurima we ,wari wuzuyemo amabuye ya Diyama ,yirukira Zahabu nayo atabashije kubona .

Isomo 

Ni kenshi abantu twirukanka inyuma y'ubukire ,bukaduhuma amaso .nyamara ntutubashe kureba no kubona amahirwe adukikije , mu buzima huzuyemo amahirwe menshi kandi buri kintu burya ushishoze neza cyakubera Zahabu .

Icyo waba ukora cyose ,uramutse ushishoje neza ,ukacyiga ,ukanagisobanukirwa ,wa gisangamo amahirwe utigeze unatekereza ko abaho .

Burya kwiruka mu bintu udafitemo ubumenyi buhagije bituma ukora amakosa menshi ndetse yanakugiraho ingaruka z'ubuzima bwawe bwose .

Kimwe n'uyu muhinzi winjiye mu gushaka amabuye y'agaciro ,nta bumenyi namba abifiteho ,bigatuma atakaza isambu yari inafite byinshi biruta kure ibyo yirukaga inyuma.

Mbere yo gutangira ikintu gishya ni byiza kubanza gushaka ubumenyi ,nubikora ,mbere ya buri kintu cyose ugashaka ubumenyi ,bizagufasha kandi bizatuma ugera kuri byinshi . 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post