Ntuzongera gukosa nusoma iyi nkuru (isomo ry'ubuzima ) Inkuru y'Umwana muto wakundaga kubabaza bagenzi be

 

Inama y'umunsi

Hariho umwana wakundaga kubabaza bagenzi be ,yakoraga urugomo ,gukubita utundi twana bari mu kigero kimwe nabo aruta ,mbese yari umwana udashobotse.

Yabangamiraga bagenzi be ,ababyeyi barahannye barananiwe ,abarimu bari barabuze icyo bakora ,gukora amakosa no kubabaza bagenzi be .byasaga nk'ibiri mu maraso ye rwose.

Umunsi umwe ise umubyara yaramwegereye yitonze aramubwira ati "Mwana wanjye waretse ingeso mbi zo kubabaza abandi no kubahemukira ,

Umwana yasubije se ko byamunaniye kandi ko ntako atagize ariko ingeso yamunaniye ,ati abarimu brampannye ariko mba numva nshaka gukomeza gukora amakosa .

Ise yamutumye kujya kugura ikilp cy'imisumari ,umwana arakizana ,Ise aramubwira ati guhera uyu munsi .umuntu wese uzajya uhemukira mu buryo ubwo aribwo bwose ,uzajye utera umusumari ,muri ruriya rubaho ruri ku ruzitiro .

Umwana niko yabigenje ,ku munsi wa mbere ,yateye imisumari mu rubaho arananirwa ,nawe mu kureba uburyo bimze bimutera akantu ku mtima .ku munsi wa kabiri niko nabwo byagenze ndetse hafi kimwe cya kabiri cy'imisumari yari yagikoresheje.

Ubwo yahise afata umwanzuro wo kwisubiraho no gushaka uburwo yakwikosora ,atangira ako kanya urugendo rwo kwifata no kugenzura buri gikorwa cyose akora .

Ubwo yatangiye gutera imisumari mike ku munsi ,biza no kurangira amara umunsi wose nta musumari ateye mu rubaho ,

Uwo yegereye Ise amubwira inkuru nziza ko nta muntu akibabaza kandi ko amara umunsi wose nta kibazo agiranye nundi ,nta n'umusumari agitera mu rubaho kuko atakibabaza bagenzi be.

Ubwo Ise yaramubwiye ati ,Guhera none ,Numara umunsi wose nta muntu ubabaje ,jya ukura umusumari umwe muri ruriya rubaho ,ubwo buri musumari ujyane n'umunsi wamaze ,udakokomerekeje mugenzi wawe.

Umwana yatangiye urugendo rwo gukura imisumari mu rubaho ,kera kabaye yaje kumara imisumari mu rubaho .

Ku munsi wa nyuma .yabwiye Ise ati Imisumari yose ,nayimaze mu rubaho ,Ise yamufashe akaboko aramujyana ,amugeza kuri rwa rubaho 

Isomo 

Aramubwira ati mwana wa.. , urabona ko ruriya rubaho rwuzuye imyenge ,imyenge yatewe nuko warushimangiyemo imisumari ,buri uko wababazaga mugenzi wawe .

Buriya buri musumari nink'igikomere watezaga bagenzi bawe ,buri uko wabahemukiraga cyangwa ubagirirana ,nabi nuko wabasabye imbabazi bakakubabarira ,ntibikuraho ko wabateye igikomere kandi cyasize inkovu zitazibagirana mu mutima wabo

Kimwe nuko iriya myenge iri mu rubaho ,itazigera iva muri ruriya rubaho ,ni imwe nuko izo nkovu zitazigera zisibangana .

Burya aho gukora amakosa ngo uzasaba imbababazi ,ni byiza kwirinda icyatuma ukora amakosa ,ugahemukira mugenzi wawe.

Jya uzirikana ko umuntu uhemukiye rya kosa ridasibangana ahubwo risigara mu mateka ,nubwo bwose yakubabarira ariko ni byiza ko wawkirinda kubabaza bagenzi bawe.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post