It works ni agatabo gato kanditswe na Mitch Horowitz, gakubiyemo amasomo y'ingenzi yagufasha gusobanukirwa nuko wakwitwara kugira ngo ugere ku ntsinzi ngo kandi unabashe gukora ikintu cyose cya kunaniye mu kanya nkako guhumbya.
Iri zina rya birakora ryabonetse nyuma yaho umwanditsi wako ,yoherereje inshuti ye magara ,inyandiko zigize kando gatabo ,nyuma yo kugasoma no gushyira mu bikorwa ibiri muri iyo nyandiko nibwo yamwoherereje ibaruwa ivuga ngo it works "Birakora"
Hari abahanga n'abanditsi batandukanye nabo bavuze ko aka gatabo gakubiyemo amasomo y'ingenzi yagufasha mu buzima ,ndetse binavugwa umwanditsi w'igitabo cya Think and Grow Rich cyanditswe na Napoleon Hills cyakuye inspiration kuri aka gatabo.
It works yanditswe mu mwaka wa 1926 ,nubwo aro agatbao gato cyane katarengeje amapaji 10 ,gakubiyemo amasomo y'ingenzi yagufasha muri ubu buzima
Isomo rya mbere
Mu
gihe uzi icyo ukeneye mu buzima ,nta kabuza urakibona
Umwanditsi w'iki gitabo avuga ko kumenya icyo ushaka ,ukamenya kugisobanura neza ndetse ukanacyinjiza mu bwonko bwawe ,nta kabuza ukigeraho . burya impumuro y'intsinzi yumvikana mu myiteguro .kandi ujya kubaka inzu arabanza akubaka umusingi.
Buya kumenya icyo ukenye bijyana no kumenya intego zawe ,ukamenya icyo wifuza ,aho uhagaze naho wifuza kwerekeza ,iyo ibyo ubizi binagufasha kumenya icyo ukwiye gukora ,burya nta kabuza iyo uzi ivyo ugomba gukora ,icyo uba ukeneye ni umuhati ,kutva ku izima no kudacika intege ,ubundi ugategereza intsinzi utuje ,upfa kwihanganira igihe cyose byagusaba.
Isomo rya Kabiri
Ibanga ryo kugera ku ntsinzi
Iyo kwifuza biba bihita biba impamo ntituba tubona abakene n'abantu barembeye kwa muganga ,icyo mpamya nta shidikanya nuko nta muntu wifuza ubukene n'indwara.
Ibanga ryo gutsinda riri muri iki gitabo nuko muri wowe wifitemo ubushobozi bwo kugera ku kintu cyose wifuza muri ubu buzima .
Ibitekerezo n'ibyifuzo byacu tugomba kuzirikana ko biharanirwa ,gukora no gukura amaboko mu ,ufuka nibyo bigeza ku ntsinzi ,ariko byose bikajyana no gukoresha ubwonko bwawe ku kigero gikwiye.
Ukava mu magambo ukajya mu bikorwa ,imishinga ufite ugatangira kuyikoraho aho kuyigumisha mu ntekerezo no mu mpapuro.
Isomo rya gatatu
Kugira Gahunda ihamye
Burya kugira gahunda ihamye yibyo wifuza kugeraho ni ingenzi cyane ,biranagufasha guhangana no kugera ku ntsinzi,
Andika urutonde rwibyo wifuza kugeraho no gutunga
Jya uhorana ako ka liste ,ugasomeho kenshi
Mu buryo bwose bugushobokeye jya ugerageza kwibuka hafi ya buri gihe ibyo ufite ku rutonde
ibi byagaragajwe ko bikora kandi ko buri kintu cyose wifuza mu buzima cyashoboka mu gihe wagishizeho umutima wawe wose ndetse n'ibitekerezo byawe byose .