Uburyo bwiza kandi bworoshye bwo gukemura ikibazo icya aricyo cyose kandi nta mbaraga bigusabye


umwami

 Burya mu buzima hari igihe ibibazo biturenga ,bikaducanga tukabiburira igisubizo cya nyacyo cyadufasha gutandukana na bya bibazo.

Hari inkuru yakwigisha uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo aicyo ari cyose ,nta mbaraga bigusabye kandi mu kanya nkako guhumbya.

Hariho  umwami  wayoboraga igihugu ,nta mwana yagiraga wo kuzamusimbura ku ntebe y'ubwami ,kandi yabonaga ageze mu myaka y'ubukure ,maze agira ikibazo cy'umuntu uzamusimbura .

yigiriye inama yo gushaka umuntu uzamusimbura ,maze yubakisha ingoro nziza y'agatangaza aho ibwami ,ikimara kuzura ,yarayifunze ariko ku muryango ahashyira Puzzle (ihurizo umuntu yagombaga gusobanura mbere yo kwinjira ) .

Ubwo yahamagaje urubyiruko rwo mu bwami bwe bwose kuza guhatanira kuba igikomangoma cy'ikamba,ubwo urubyiruko rwose rwo mu bwami bwe rwaritabiriye.

Bageze ibwami ari benshi cyane ,maze abajyana kuri ya ngoro arababwira ati umuntu urabasha gufungura ruriya rugi ,akinjira niwe uraba igikomangoma kizatwara ubwami .

Ubwo umwe ku rumwe ,bose bagiyeho ,baragerageza gusobanura iyo Puzzle yari ku rugi barananirwa ,umunsi urashyira ,undi uraza ,bakigerageza biranga .

Abasore bose bari baje barananiwe ,noneho batumira nabo mu zindi nsisiro zari  zibakikije .bahageze nabo baragerageza ariko biranga birabashobera .

Ubwo ku murongo hasigaye abasore batatu ,babiri bakomoka ku nsisiro zari zegereye ibwami ,undi umwe akomoka aho hafi ibwami .

Ba basore  babiri nabo baragiye baragerageza ariko biranga biba iby'ubusa ,ubwo bageragezaga umwami yitegereje umusore wari usigaye abona nta bwoba namba afite.

Umwami maze aramubaza ati niko ,musore ko mbona witegereza gusa wowe ntugende ngo ugerageze amahirwe ,umusore aramusubiza ati nyagasani ,nategereje ko nza kugerageza nyuma bose bananiwe .

Ubwo byabaye ngo mbwa ko wa musore ariwe usigara ataragerageza wenyine ,yarahagurutse .aragenda yegera urugi maze ararusunika yitonze ,rurafunguka ako kanya ,nta kindi kintu kandi akoze.

Abaraho bose barumiwe ,maze bamubaza impamvu we abigezeho nuko yasobanuye ya puzzle ,mu kubasubiza yarababwiye ati ,uko mwageragezaga ,nabonye ko bishoboka cyane ko ruriya rugi rudasaba ko usobanura iyi puzzle kugira ngo rufunguke ,ahubwo yashizweho kugira ngo ijijishe gusa.

Uwo musore yarahembwe ,yegurirwa iyo ngoro ,Umwami aramwishimira amugabira ikamba ,aza no kumusimbura nyuma yo gutanga.

Isomo 

Burya mu buzima ntihajya haburamo ibibazo ,ibibazo bije mu buzima tuba tugomba kubikemura no kubishakira ibisubizo ,ariko hari igihe ,ibyo twitaga ibisubizo bihinduka icyago cyangwa se bikabyara ibindi bibazo .

Gutuza ntukangarazwe n'uburemere bw'ikibazo bituma ubasha kubona igisubizo cyiza kandi kibereye ,ubuzima busaba kwitonda ,gutuza no kudahora muri muzunga nk'agati kari mu muyaga.

Iyo wicaye nyuma yo kubona igisubizo cy'ikintu runaka ,hari igihe usanga byari byoroshye kukibona ariko ukaba waranyuze mu nzira za kure .

Mu gihe cyose ,ufite ikibazo jya wicara utuze ,ufate umwanzuro udahubukiwe ,ntukajye ukangaranywa  nibibazo .ibyo bizatuma ugera ku gisubizo cyiza.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post