Kwihangana no kutava ku izima bitera gutsinda ,Ibintu 2 byonyine ukeneye ngo ubeho uko wifuza (Motivational story)

Umwana na nyina


Burya mu buzima ,igihe kigena byose ,kwihangana bigafungura amarembo ,bikanakuraho imitego n'ibizazane by'ubuzima .

Hari inkuru y'umusore wabanaga na nyina ,bari abakene ,ariko uwo musore yari afite inzozi zo kuzaba umucuruzi w'agatangaza ,uzwi kandi ukomeye mu bucuruzi bwa zahabu.

Uyu musore yakundaga ,gutekereza nyina kenshi uburyo yifuza kuzaba umucuruzi ,ariko nyina ,ntiyabyumvaga neza kuko na gishoro yari afite cyo guha umuhungu we.

Uwo mubyeyi yari afite umukufi wa zahabu yari yarahawe n'umugabo we ,yaje kuwuha umuhungu we ngo awugire igishoro ,Umuhungu yarawufashe ajya gushaka abakiriya ,arawuzunguza ariko ukwezi kurashyira ,ukundi kurataha nta muguzi wawo yari yabona.

Ubwo yaje kugaruka mu rugo ,abwira nyina ko nta muguzi w'umukufi yigeze abona ,nyina yaje kumuha amasaro atanu akozwe muri zahabu ,hanyuma abwira umuhungu we ati noneho genda urebe ko aya masaro wayabonera umuguzi.

Umusore yaragiye nabwo abura umuguzi wayo ariko yaje kuyagurisha ku giciro gito ugereranyije n'agaciro yari afite .

Umwana yafashe udufaranga bamuhaye araturya ,amara amezi 6 atagera iwabo ,tumaze gushyira yigiriye inama yo kugaruka kwa nyina.

Nyina akimukubita amaso ararira ariko nta kundi byari kugenda yaramwakiriye ,aramwondora ,muri ako gace Buddha (Soma Buda) yarahaje ,uwo musore nawe yitabira ibiganiro byuje ubuhanga yagombaga gutanga.

Ubwo Buddha yari amaze gutanga ikiganiro ,wa musore yaramwegereye ati mfite icyifuzo cyo kuba umucuruzi ukomeye ,ucuruza amazahabu.

Buddha yarmusubije ati musore muto ,ibyo wifuza birashoboka ,ati genda ubihe umwanya ,ushake umutima wo kwihangana ,ubundi wihanganire igihe cyose bizagutwara ariko uzabigeraho.

Umwana yaragiye akurikiza inama za Buddha ,atangira amenya ibiciro bya zahabu ,hanyuma abona kugurisha  wa mukufi wa nyina .mu myaka 3 yonyine yari amze kuba umucuruzi ukomeye muri uwo mugi.

Isomo 

Burya mu buzima ,igihe no kwihangana nibyo bitera gutsinda ,iyo ushizeho kudacika intege bikubera intwaro nziza itagamburuzwa .

Ibyo wifuza kugeraho byose birashoboka ,mu gihe wabihaye umwanya ,ukagira kwihangan no kutava ku izima .
Burya gutsindwa kwa mbere ni ukuva ku izima ,ukareka gukurikira inzozi zawe , mu buzima niwimakaza umuco wo kwihangana no kutava ku izima uzatsinda.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post