Dore ibintu 11 ugomba kwitoza no kunoza mu buzima bwawe niba wifuza kuba umukire

 

Ubukire


Burya kugera ku bukire ni urugendo Kandi si ibintu ushobora guhita ugeraho byoroshye,kugera ku ntsinzi iyo ariyo yose bisaba guhindura imikorere ,inyumvire ndetse no kwicira inzira zitandukanye nizinyurwamo na rubanda nyamwinshi.

Biragoye ko wagera ku bukungu bwinshi ,ikoze ,ukanagendera kubyo abandi bakora ,burya ni ngombwa ko uzana impinduka n’udushya ,iryo tandukaniro niryo rituma ugaragaza ubudasa Kandi rikanagufasha no kwigarurira benshi.

Ibitekerezo nko gutoragura amafranga ,kubetingab,kwiba ,gutsinda muri kasino ,inyatsi ,nibindi byinshi bisa nabyo ugomba kubisiga inyuma niba wifuza kuba umukire .

Burya formula ni imwe yo kugera ku bukire ,ni uko nta kintu cy’ubusa uzigera ubona ,ibyo uzageraho byose ,ibyo uzatunga byose ,uzabibona wiyushye akuye ,inyungu uzabona izaba inganda n’umusaruro utanga .

Hari imwe mu myitwarire rero ukwiye kwimakaza no guteza imbere uko ushoboye kose niba Ushaka gukira.

1.Ibyo ukoresha mu buzima bwa buri munsi bigomba kujya munsi y’ibyo winjiza

Amafranga winjiza ntukwiye kuyarya yose ngo umaririze ,ahubwo ukwiye Gukora ku buryo ufataho igice cyayo ukakizigama ,hanyuma asagutse akaba ariyo urya.

mu gitabo cyitwa The richest man in Babylon cyanditswe n’umugabo w’Umuhanga witwa George classon avuga ko umuntu akwiye kuzigama 20% byibyo yinjiza ndetse byaba byiza akazigama arenzeho ,hanyuma agakoresha Andi asigaye.

Kandi ntukwiye kurya ngo uzigame asigaye ,ahubwo urya asigaye nyuma yo kuzigama ,amafranga winjiza si umushahara w’ukwezi gusa ,ahubwo n’akandi kantu kose kakwinjirizs burya nako wazigama ibivamo niyo cyaba ari ikiraka.

2.Kugira intego zihamye mu bukungu

Burya umuntu yagira intego mu cyaricyo cyose ,ryaba iterambwre ,ubumenyi nibindi ,Niba ushaka gukira ukwiye kuba ufite intego zifatika zigena ishusho n’urugendo rwawe byo kugera ku bukungu.

ukwiye kugira intego zibyo wifuza kugeraho mu gihe runaka Kandi izo ntego zikaba zijyanye n’amahitamo yawe nibyo wifuza kugeraho ,bya bindi twanakwita inzozi zawe

3.Umuco wo gushora imari no guhora Ushaka amahirwe mashya

Burya kubyaza duke ibyinshi nta rindi Banga ni ukubishora ,udufaranga duke uradushora tukakubyarira Andi,

Ntiwagezwa ku bukire n’umushahara ,ahubwo bisaba ko wa mushara uwushora ukakubyarira Andi ,Abahanga baravuga ngo ifaranga ni umucakara Kandi rikaba ari umucakara mwiza ,rirabyara ndetse nabo ribyaye bakakubera umucakara bityo uagakungahara,ariko abantu benshi babigira ikinyuranyo ahubwo bo bakaribera umucakara.

gushora imari no kumenya Aho amahirwe ari mbere y’abandi nibyo bifasha benshi guhera ku busa bakagera kuri byinshi .

4.Kureka kwijandika mu madeni n’imyenda

Mu gihe ugitangira urugendo rwo kwiteza imbere ,si byiza ko watangirira mu madeni n’imyenda kubera ko biba bigoye kumenya kigenzura ubwishyu bw’inguzanyo mu gihe utamenyereye ibyo bikorwa wayisabiye bityo ukaba ushobora kuba wararanya ,yewe bikaba banagutereza cyamunara.

Ni byiza gukora uko ushoboye kose ,ugahera kuri duke ufite ,hanyuma wamara kumenyera ,umaze no kumenya isoko neza ukabona gushaka abakunganira .

Hari ingero myinshi z’abantu bagiye bagerageza amahirwe kuri ubwo buryo ariko bikanga bitewe nuko bishoye mu myenda batasobanukirwa neza nibyo bagiyemo.

Advertis
ements
Loading...

5.Kurikira ibyo ukunda

Umugabo w’umuhanga yaravuze ngo iyo ukurikiye icyo ukunda ,ntujya utsindwa ,ibanga yashakaga kuvuga nuko iyo uri mu nzira y’ibyo ukunda ,ntujya uva ku izima ,niyo qahura n’ibigusha byinshi ,urakomeza ugakazanya kubera ko Uba ubikunda nyine.

Ni byiza rero gukurikira umutima wawe Kandi ukumva ko gukomeza umutsi ,kutava ku izima no gukora cyane aribyo bigeza ku ntsinzi ,igihe cyose byasaba ugomba kuba witeguye kwishyura icyo kiguzi.

6.Umuco wo kuzigama

Kuzigama nicyo kintu cya mbere kizatuma udahora muri neagatif ,kuzigama biguha imbaraga ndetse n’urushoro rwo guheraho mubyo wifuza gukora.

Ubuzima butagira kwigowa no kuzigama rwose biba bisa naho ntacyo wifuza kugeraho,umuntu wse uri serious ushaka kugera ku bukire yimakaza umuco wo kuzigama.

7.Gufunga imiryango yose itari ngombwa ifaranga risohokeramo

Ibi bivuze kwigomwa no Gukoresha ifaranga ryawe Aho biri ngombwa ,ukurinda kwaya no gusesagura ndetse no kureba ngo runaka yaguze ibi nanjye nmreka mbigure.

kumenya gukoresha neza amafranga no kuyakoresha igihe cyose ibiri mu migambo yawe nibyo bigufasha kugera ku iterambere. Ndetse no kureshya ifaranga nkuko rukuruzi ikurura ibyuma.

8.Kwirinda ibigare

bya bigare byo kunywa amayoga no gukora ibindi bikorwa bidafite akamaro ,niba wifuza gukira ukwiye kubireka ahubwo ukagendana n’abantu ubona bafite Inama bakungura ndetse hari na byinshi wabigiraho.

9.Kwirinda kubaho birenze ubushobozi bwawe

kubaho birenze ubushobozi bwawe bivuze ko ukoresha amafaranga aruta ayo winjiza ,ibi rero bikaba bituma uhora mu Madeni n’imyenda.

iyo ngeso rero ukwiye kuyireka niba wifuza gukira , ugatangira kwimenyereza Gukoresha duke Kandi ukitoza no kuzigama.

10.Gushaka ibintu byinshi bikubyarira inyungu

Burya akantu kamwr kakwinjirizs ntikatuma ugera ku Mari nini cyane ,ni byiza gushaka utundi tuntu twinshi usaruraho inoti ,ibi ubigeraho ushora Aho ubona amahirwe hose

11.Guhora wiyungura ubumenyi

Ubumenyi ni fondasiyo mu bintu byose ,yewe n’ubukire ,niba wifuza gukira ugomba gushaka ubumenyi bushoboka bwose ,byaba mu bijyanye n’ishoramari ,ibaruramari ,ubukungu nibindi .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post