Mu buryo bwamutunguye yasanze yarakize virusi ya Sida yari amaranye imyaka 40

Mu buryo bwamutunguye yasanze yarakize virusi ya Sida yari  amaranye imyaka 40

Umugabo wabanaga n'agakoko gatera indwara ya Sida ,byatangajwe ku mugaragaro ko yakize burundu ,uyu mugabo yari amaranye  aka gakoko imyka mirongo 42 kuko yisanze yarakanduye mu mwaka wa 1980.

Uyu mugabo abaye umuntu wa 4 umaze gukira virusi ya Sida nkuko bitangazwa n'abaganga ,ibi bisa n'ibitangaza byamubayeho ,nyuma yo guhabwa umusokoro ubwo bamuvuraga kanseri yo mu maraso izwi nka leukemia.

Uyu mugabo wahawe izina rya City of Hope ugenekereje mu kinyarwanda bisobanura "Umugi w'ibyiringiro " afite imyaka 66 yavuriwe mu bitaro bya Duarte muri Leta ya California ,muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nkuko bivugwa n'ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC byatangajwe n'abagamga ko yakzie burundu iyi virusi ya SIDA kubera amahirwe yagize agahabwa umusokoro n'umuntu .ufite umubiri wifitemo ubushobozi bwo guhangana na Virusi ya Sida.

Abantu benshi banduye mu myaka ya za 80 .bagiye bahtanywa na virusi ya Sida kubera ko imiti igabanya ubukana itari yakabonetse ndetse niyabonetse ahagana 1980 nabwo yari ifite ubushobozi buke bwo guhangana na virusi ya Sida ariko uyu mugabo w'umunyamahirwe we yabashje kubaho kugeza ubwo imiti ikomeye yavumbuwe igatangaira no gutangwa hirya no hino.

Agakoko gatera indwara ya Sida ,gafite ubushobozi bwo gushegesha no gushwanyaguza abasirikari b'umubiri ,arinabyo bituma umuntu ubana nako yibasirwa n'indwara zibyuririzi zitandukanye.

Mu magambo y'uyu mugabo yavuze ati "Mu gihe namenyaga ko nanduye agakoko gatera indwara ya SIDA numvise ubuzima bwanjye burangiye ,natakaje icyizere cyo kubaho ,ku buryo numvaga isaha ku isaha bwarangira.

ati nyuma yaho natangiye guhabwa imiti igabanya ubukana ,ati ubwo nuzuzaa imyaka 63 y'amavuko nabwiwe ko mfite n'indwara ya kanseri yo mu maraso .

Nyuma yo kumenya ko uyu mugabo afite kanseri yo mu maraso ,abaganga bamubwiye ko agomba guhabwa umusokoro (bone marrow)  ariko kubw'amahirwe umuntu wawumuhaye yifitemo amaraso afite ubushobozi bwo guhangana na virusi ya SIDA.

Nyuma yo guhabwa umusokoro mushya ,abaganga basanze virusi za Sida zigenda zigabanuka mu maraso ye kugeza aho byageze ku rwego udukuko tuba tutakigaragara mu maraso.

Abaganga bafashe igihe kingana n'amezi 17 akurikiranwa kugira ngo babone kwanzura ku mugaragaro ko yakize virusi ya Sida.

umuganga wamukurikiranaga Dr Jana Dickter yabwiye ikinyamakuru cya BBC ko bitakiri ngombwa ko ahabwa imiti igabanya ubukan bw'agakoko gatera SIDA.

Ariko uyu muganga avuga ko guhindurirwa umusokoro atari ibintu byakwizerwa nk'ubuvuzi bugiye kuzana impinduka mu kuvura indwara ya SIDA.ubushakashtsi butandukanye buracyakorwa ngo harebwe uburyo iyi ndwara ya SIDA yavugwa burundu ariko ntacyo burageraho.

Kugeza ubu ,hariimiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera Sida gusa ,hari n'imiti ihabwa umuntu ukeka ko ashobora kuba yanduye ariko atararenza amasaha 72 .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post