Perezida w'ubufaransa Bwana Macron yanenze ibihugu bya Afurika kubera imyitwarire bwagize ku ntambara y'Uburusiya na UKraine

 

Perezida w'ubufaransa Bwana Macron yanenze ibihugu bya Afurika kubera imyitwarire bwagize ku ntambara y'Uburusiya na UKraine

Ubwo yari mu mugi wa Younde mu gihugu cya Cameroun ,Perezida w'ubufaransa Bwana Macron yanenze bikomeye ,abayobozi b'ibihugu bya Afurika ,uburyo bifashe mu kibazo cyerekeye intambara y'uburusiya na Ukraine bakanga kwamagana ku mugaragaro igihugu cy'uburusiya.

Uyu mutegetsi avuga ko ubu ari uburyarya bw'abategetsi ba Afurika batemera kwamagana no gufatira ibihano igihugu cy'uburusiya.

Mu kwezi kwa gatatu mu kanama k'umutekano k'ishami ry'umuryango w'abibumbye ,ibihugu bimwe  byo muri Afurika byanze kwamagana igihugu cy'uburusiya ,ibihugu bigera kuri 17 byanze kwerekana uruhande bihagazeho .

Ubwo yari muri iki gihugu kandi ,yaganiriye na Bwana Paul Biya uyobora Cameroun ku kibazo cy'umutwe w'ibihebe wa Boko Haram,uyu utwe ukaba warazengereje aka gace iki gihugu giherereyemo ,ibi bikaba byatangajwe n'ikinyamakuru cya Journal du Cameroun kitegamiye kuri Leta.

Bwana Macron yatangiye urugendo rwo kuzenguruka mu bihugu bitatu bya Afurika ,tariki ya 25 ukwezzi kwa karindwi 2022 ,aho bivugwa azanywe n'ibibazo bitandukanye birimo Ibibazo by'ubukene bugarije uyu mugabane ,umutekano muke cyane cyane urangwa mu gace ka Saheri uterwa n'imitwe yitwara gisirikari yegamiye ku idini rya kiyisilamu.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post