KimJong Un ati niteguye gukoresha intwaro kirimbuzi

 

KimJong Un ati niteguye gukoresha intwaro kirimbuzi

Perezida waKoreya yaruguru Bwana Kim Jong Un yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye gukoresha intwaro kirimbuzi igihe cyose igihugu cye cyabakigabweho ibitero bya gisikari n'abanzi be.

Mu ijambo yavuze ubwo bibukaga intambara yahuje Koreya Zombi ,ikaza no kurangira izi koreya zicitsemo ibice bibiri ,yavuze ko " igihugu cye cyiteguye bihagije intambara ya gisrikari yose uko yaba imze kose ndetse niyo yaba ari Leta zunze ubumwe za Amerika zibagabyeho igitero.

Ibi bitangajwe nyuma yaho hari amakuru ahwihwiswa ko Koreya ya ruguru yitegura kugerageza ikindi gisasu karahabutaka cyo mu bwoko bw'ibikoresha ingufu za kirimbuzi.

Mu mwak wa 2017 ,nibwo Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza igisasu ariko ubutasi bwa Amerika buherutse  gutangaza ko ishobora kugerageza ikindi gisasu kirimbuzi  isaha iyo ariyo yose.

Mu makuru yagiye atangazwa byavuzwe ko muri uyu mwaka ,korea ya Ruguru yagiye igerageza misile zitandukanye ku nshuro zigera kuri 31.

Mu kwezi kwa gatandatu nibwo iheruka kugerageza misile zigea kuri 6,tubibutse ko misile arizo zikoreshwa mu guheka ibisasu kirimbuzi .

Intambara yahuje Koreya zombi yabaye mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 1953 ,nyuma haje gukorwa amasezerano y'amahoro ,ibirori byo kwishimira intsizni ya koreya ya ruguru bikorwa buri mwaka.

Nkuko byatangajwe n'ikinyamkuru cya  KCNA kivuga ko uyu muyobozi yatangaje ko inkeke ziterwa na Amerika ku mutekan wa Koreya ya Ruguru zigomba gutuma igihugu cye gikora ibyihutirwa .

Koreya ya ruguru ubu itunze intwaro kirimbuzi ziri hagati ya 30 na 40 ,bikaba byaraketswe ko ubuhanga bwo kuzikora bwibwe mu gihugu cya Ukraine ariko ni amakuru adafitiwe gihamya.

Mu bihugu byikwangwa ko byakoresha intwaro kirimbuzi ,igihugu cya Koreya ya ruguru kiza ku isonga ,


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post