Burya mu buzima hari ibintu bitandukanye bishobora kwangiza ubuzima bwawe ,bigatuma wahinduka ikgwari cyangwa ikibwa mu bandi ,abandi bantu bakakubona mu ishusho mbi y'umuntu wananiranye.
Nyamara ibyo bintu ugasanga ari ibintu ushobora guhindura no kureka ku buryo bworoshye ,ibyo bikaba byagufasha kubaho ubuzima bwiza kandi bunogeye ,ukabahao wishimirwa kandi utanga umusaruro mu bandi .
Dore ibintu bitanu ugomba kwirinda ko byagenzura ubuzima bwawe bwa buri munsi
- Kuyoborwa n'irari
- Gutegekwa n'inzoga
- Gukunda amafaranga ku buryo bukabije
- Kuba imbata ya ahashize
- Kubika inzika
1.Kuyoborwa n'irari
Irari burya ni ikintu kibi ,rituma ugaragra nabi ,ugatakaza icyubahiro n'igitinyiro mu bandi ,rigatuma buri wese abona ko wabaye imbata y'ubusambanyi n'uburaya.
Gukunda gusambana bigeze kuri iki kigero bishobora kugukururira ibyago birimo n'urupfu cyangwa ukaba warwara indwara zidakira kubera iki gikorwa kibi wijanditse.
Ni byiza kumenya kugenzura irari ryawe ,byanashoboka ukarishyira ku kigero gito gishoboka ,ibi bikaba bigufasha kugera kuri byinshi mu buzima.
2.Gutegekwa n'inzoga
Mu buryo bushoboka bwose burya inzoga ni mbi ,ikongerera ibyagoo byo kwibasirwa n'indwara zitandukanye zirimo n'indwara z'umutima.
Umuntu wabaswe nayo atakaza ubushobozi bwo kwigenzura no kwiyobora ahubwo ugasanga mubyo akora inzoga nizo zimugenzura .
Inzoga zituma ubushobozi bwo kwigenzura no gusesengura ibitekerezo byawe bugabanuka ,ugatakaza imbaraga z'ibitekerezo no gufata imyanzuro ,bishobotse inzoga wazishyira ku kigero gito gishoboka mu buzima bwawe.
3.Gukunda amafaranga ku kigero gikabije
Burya gukunda amafaranga ku buryo bukabije bishobora gutuma ukora amakosa cyangwa ugakora ibitemewe kugira ngo uyabone.
Kandi ibi nibyo bibyara uburaya n'ubusambanyi ,ubujura ,kwicana ,inzangano ,indwara z'agahinda gakabije nibindi bibazo bitandukanye.
bigushobkeye ukwiye gukunda amafaranga ariko ntukwiye kuyarutisha abantu cyangwa ubuzima bwawe ,zirikana ko amafaranga yose uzatunga ,uzayakura mu bandi ,ibi bizagufasha kubana neza n'abandi kandi mu mutuzo.
4. Kuba imbata y'amateka yashize
Burya amateka y'ahashize ntacyo yakugezaho ,buretse kugusenya no gutuma utakaza ibyishimo byawe byuyu munsi ,zirikana ko amateka yawe ari ikintu cyo kwigiraho .
Si ikintu cyo gutuma kigenzura ubuzima bwawe bw'uyu munsi ,kumenya kwigira ku mateka ni ubutwari .
Erega burya buri muntu agira byinshi bibi yanyuzemo atakwishimira kuvuga mu bandi bityo ni byiza ko twiga kwigira ku mateka ariko ntakwiye kugenzura imibereho yacu turimo uyu munsi.
5.Kubika inzika
Iyo urebye neza usanga inzika ntacyo yakugeazaho ,buretse kugusenya wowe ubwawe ,ukaganzwa n'intekerezo mbi gusa gusa.
Inzika ni ikintu kibi ,gituma uhora uziritse kuribyo bitagenze neza mu buzima ,ni byiza kumenya gutandukana n'inzika ,ndetse tukitoza kubabarira.