Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ,umunyapolitiki wamenyekanye mu buhanzi ku izina eya Bobi Wine yashizeho amafoto agaragaza abaturage bo muri Sri Lanka bari kwigaragambiriza mu ngoro ya Perezida maze kuri ayo mafoto yandikaho amagambo agira atihari umunyapolitiki wo muri Afurika y'iburasirazuba urya ruswa w'umusaza ati nkeka ko abona aya mafoto y'ibyabereye muri Sri lanka akabyita filimi ariko Ntazi ibi mutegereje imbere.
Abaturage bo mu gihugu cya Sri Lanka bamaze iminsi mu myigaragambyo y'imbaturamugabo aho baharanira ko Perezida wiki gihugu Gotabaya Rajapaksa yegura ku mwanya wa perezida ndetse akajyana na Minisitiri w'Intebe.
Ubu burakari bw'abaturage bakaba barabutewe n'imibereho mibi aho ibiribwa ,ibikomoka kuri peteroli ndetse n'imiti byabaye ingume,kandi Guverinoma ya Gotabaya ishinzwa ruswa no kunanirwa gushyira ubukungu ku murongo.
Bobi Wine akaba ari umunyapolitiki wabanje kubaka izina mu buhanzi ,amazina ye nyakuri ni Robert Ssentamu Kyagulanyi ,Mu matora aheruka mu guhugu cya Uganda akaba yarahanganye na Perezida Museveni .bigera naho afungirwa iwe.
Bobi wine ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Museveni ndetse ashinja Guverinoma ya Museveni Ruswa no kumunga ubukungu bwa Uganda ,akaba avuga ko Museveni yihambiriye mu butegetsi ,akayoboza igitugu kandi akaba yaragiye atihanganira abatavuga rumwe nawe.
Nubwo atavuze izina ryuwo Musaza uyoboye kimwe mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba uzakorerwa ibimeze nkibyo muri Sri Lanka ,abantu benshi bemezaga ko yavugaga Perezida Museveni basanzwe batavuga rumwe.
Bobi ni umusaza
ReplyDelete