Ubudage n'ubufaransa mu mazi abira nyuma yaho Uburusiya butangaje ihagarikwa ry'umuyoboro wa Gazi wa Nord Stream 1

 

Umuyoboro wa gazi

Igihugu cy'uburusiya cyatangaje ko kigiye kuba gihagaritse umuyoboro wa gazi wa Nord Stream1 kubera impamvu zo kuwukorera isuku no kuwusana ,ibi bikaba bivuze ko Gazi yose y'umwimerere yageraga mu bumwe bw'Uburayi ivuye mu Burusiya igomba guhagarara cyangwa ikagabanuka cyane.

Ikigo cyo mu Burusiya gicuruza gazi cya GAZPROM cyavuze ko kuva mu kwezi gushize .impombo zayo zagiye zigabanya gazi kugera ku kigero cya 60% akaba ariyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo gusukura izi mpombo.

Minisitiri w'Ubukungu mu gihugu cy'ubudage yatangaje ko ibikorwa by;'uburusiya byo kwihimura ku bihano bwafatiwe bitagomba gucamo kabiri Ubumwe bw'Uburayi kandi ko ar igihe cyo gushyira hamwe.

Knadi yanagaragaje impungenge ziri gabanywa rya gazi avuga ko ari ibihe bikomeye ku gihgu cye kandi ko ari ibihe bije bitunguranye bagomba gukora uko bashoboye kose bagahangana nibi bihe bikomeye.

Mugenzi we mu gihugu cy'Ubufaransa ,Bwana Bruno LeMaire  akaba ari na ministiri w'ubukungu we yatangaje ko Ubufaransa bugoba gukora ibihoboka byose ,ibikorwa byagombaga gukorwa mu myaka 3 bigakorwa mu mezi 6 ,aho hagomba kubakwa Umuyoboro unyura muri Atlantic uvanye gazi mu burengerazuba .

Yongeyeho anavuga ko Ubufaransa bugomba kubaka ibikorwa remezo byinshi bitanga ingufu zikomoka ku binyabutabire bya nucleaire..(Nuclear Reactors)

Igihugu cy'ubufaransa gikura mu Burusiay Gazi ingana na 17% by'ingano gikenera naho igihugu cy'ubudage kigakura mu Burusiya Gazi ingana na 75%

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post