Tanzaniya: Hadutse icyorezo kitaramenyekana kimaze guhitana benshi



 Ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo nka DailyNews ndetse n'ibindi mpuzamahanga bya BBC byatangaje ko mu gihugu cya Tanzaniya hadutse indwara itaramenyekana irimo gufata umuntu ku buryo butunguranye ,akagira umuriro mwinshi nyuma hagakurikiraho kuva amaraso mu mazuru bikarangira apfuye.

Perezida wa Tanzaniya Madame Suluhu Samia Hassan niwe watangaje ko mu gihugu cye harimo indwara itazwi yiganje mu majyepfo ya Tanzaniya irimo guhitana benshi aho umuntu abanza kuva mu mazuru ,bikaza gukurikirwa nokwikubita hasi bikarangira abenshi banapfuye.

Kandi Madame Samia yatangaje ko ikipe y'Inzobere mu buvuzi zoherejwe muri aka gace ngo zibashe gukusanya amakuru ahagije kuri ubu burwayi.

Perezida Samia kandi yatangaje ko yavuganye na minisitiri w'intebe Bwana Kassim Majaliwa aho yamubwiye ko yiboneye abantu besnhi bava amaraso mu mazuru ariko ati nta makuru ahagije twari twamenya kuri iyi ndwara.

Mu makuru yatanzwe n'igihugu cya Tanzaniya ,nta mibare ifatika y'abamze kwandura no gupfa biturutse kuri iyi ndwara ariko birakekwa ko abamaze guhitanywa nayo ari benshi.

Kugeza ubu impamvu zitera iyi ndwara ntiziramenyekana ndetse n'uburyo bwo kuyirinda no kuyivura nabyo ntibiramenyekana.

Abnatu besnhi bafahwe niyi ndwara y'amayobera ni batuye mu duce tw'amayepfo ya Tanzaniya mu duce duhana imbibi n'igihugu cya Mozambike.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post