Sri Lanka: Ni gute Perezida yaje kwisanga ari impunzi ?ni ayahe makosa yatumye yangwa na Rubanda kugezaho ahunze igihugu yayobozaga inkoni y'icyuma?

Uwahoze ari perezida wa Sri Lanka Bwana Gotabaya Rajapaksa
 

KU munsi w'ejo nibwo byatangajwe ko Perezida wa Sri Lanka, Bwana Gotabaya Rajapaksa yahunze igihugu cye ari mu ndege ya gisirikari akerekeza mu birwa bya Maldive biherere mu gace ka Aziya y'Amajyepfo.

Ni nyuma yaho abaturage bagaragaye mu ngoro y 'umukuru w'igihugu  basakabaka bamusaba kwegura ku mwanya wa perezida ,ibi bakabiterwa n'ihungabana ry'ubukungu ryatumye ubuzima buhenda muri iki gihugu aho bivugwa ko igihugu cyabuze ibikomoka kuri peteroli ,ibiribwa ,imiti ,amashuri yarahagaze mbese igihugu cyabaye akavuyo.



Abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo umuryango w'uyu mugabo (umuryango w'aba Rajapaksa wari umaze igihe uyoboza inkoni y'icyuma muri ik gihugu ,umuryango wavugaga rikijyana ,umuryango wagaruye amahoro muri iki gihe ,uburyo ababaye intwari birangiye aribo babaye ibigwari ,birimo no guta igihugu bakgisiga mu mazi abira.

Umuryango wa Rajapaksa wahindutse intwari za Rubanda nyuma yo gutsinda intambara yari imaze imyaka 26 yari iyobowe n'umutwe w'ibyihe by'umutwe wa Liberation Tigers of Tamil.uyu mutwe ukaba wari warayigoje rubanda kandi intamabra yawo yari yarangije byinshi harimo n'ubuzima bwa rubanda nyamwinshi.

Kuva icyo gihe umuryango wa Rajapaksa ,nyuma yaho bahagarikiye iyi ntambara nyuma yo kugutsinda uruhenu uyu mutwe ,bahise batangira kuyobora iki gihugu cya Sri Lanka ,bitangirira kuri mukuru wa perezida wahunze Bwana Mahinda Rajapaksa .uyu Bwana Mahinda Rajapaksa yaje kuguma ku butegetsi mu gihe kingana n'imyaka 10 yose .

Bwana MAHINDA Rajapaksa

Ku butegetsi bwe yari umugabo ukunzwe cyane ndetse yaje no guhabwa kazina ka Father of the Nation "Ise wa Rubanda" nyuma yo kuva ku butegetsi yabusigiye murumuna we Bwana Gotabaya Rajapaksa ,ubuvuyeho mu buryo bw'ubugwari ,nyuma yo gusga igihe mu mazi abiri ,nyuma yo kurindimura ubukungu ku buryo butari bwarigeze bubaho mu mateka yiki gihugu.

Tugarutse ku butegetsi bwa Mukuru we Bwana Mahinda Rajapaksa ,ubwo yari ku butegetsi imyanya ikomeye yose yari yihariwe n;umuryango waba Rajapaksa ,Murumuna we Gotabaya yari Minisitiri w'Umutekano ,undi nawe witwa Basil Rajapaksa yari Minisitiri w'imali n'umuyobozi w'inteko ishinga amategeko .

Ku buyobozi bwabo buhagarariwe na Mukuru wabo Mahinda ,ubukungu bw'iki gihugu cyari kimaze imyaka 26 mu ntambara bwarazamutse ,amahoro agaruka muri rubanda ,umutekano uraboneka ,rubanda batangira gukirigita ifaranga ,ibintu byose byari byiza .igihugu cyose cyatangiye gusingiza uyu muryango.

Dore uko irindimuka ryatangiye

Abaturage ba Sri Lanka bigaragambiriza imbere y'ingoro y'umukuru w'igihugu


Nubwo bwose ubuhangage bwuyu muryango bwari mu bushorishori ariko inyuma y'amaridori aho rubanda nyamwinshi batabasha kubona byari ibicika .

Muri raporo ya Un yasohotse mu mwaka wa 2011,Goverinoma iyobowe n'ba  Rajapaksa  yatangiye gushinjwa guhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu, gushyigikira ibikorwa byo kwica no gufata ku ngufu byakorwaga n'igisrikari.nibindi bikorwa bigayitse.

Muri iyi raporo UN ivuga ko ubuzima bw'abasivili bagera ku 40.000 bwahatikiriye ariko Guverinoma ya Mahinda yakomeje kubihakana .
N;umuryango wa Humana Right uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu wakomeje gushinja Leta ya Sri Lanka guhonyora uburenganzira bwa benshi .aho amashyirahamwe y;Abayisilamu bibasirwaga mu gukorerwa ibikorwa by'urugomo cyane cyane abakomoka mu gace ka Tamil kari karitiriwe wa mutwe wari warayogoje igihugu.


Mu mwaka wa 2015 ,Guverinoma ya Sri Lanka yari ibereyemo igihugu cy'ubushinwa ideni ringana na miliyaridi 8 z'amadorali ya Amerika ,ariko yaje kunanirwa kwishyura ari naho ibibazo by'ubukungu byaje kugaragarira.

Muri uwo mwaka kandi Bwana Mahinda Rajapaksa yahje gutakaza amatora y'umukuru w'igihugu ,atsinzwe n'uwari minisitiri w'ubuzima ,ibi bikaba byaragaragaje akababaro rubanda bari bafite kubera ubukungu bwari butangiye kurindimuka.
 
Mu mwaka wa 2019 ,igisrikari kigizwe kigizwe n;abayisilamu cyishe abaturage bangana 290 nyuma yo gutera bombe ku rusengero no ku mahoteli ,ibi bikaba byaragaragaje intege nke no kurangara z=by'ubutegetsi muri rubanda .
 
Mu kwezi kwa 11/2019 ,habaye andi matura ku mwanya wa perezida ar nabwo Bwana Gotabaya Rajapaksa yahise ayatsinda .ubwo ubutegetsi busubira mu muryango waba Rajapaksa ,

Aho yavuze ko azanye amaraso mashya kandi ko yiteguye kuzamura igihugu cye kandi ko azakora ibishoboka byose icyizere bahoze bagirira umuryango we akakibungabunga ariko byose bigakorwa mu nyungu za rubanda.

ku butegetsi bwa Gotabaya ,ibibazo by'ubukungu byarakomeje ,aho bivugwa ko imyanzuro n'ibyemezo ku bijynaye n'ubukungu byagiye bifatwa byakomeje kwica ubukungu ,ariko byose bikagira umuzi kuva ku butegetsi bwa mukuru we bwana Mahinda.

Mu gukemura ibibabazo by;ubukungu Bwana Gotabaya yazamuye imisoro ,mu kuzamura imisoro ntibyatanze umusaruro yari yiteze ,ahubwo byatumye abashoramari babura ,abafite ishoramari muri ki guhugu batangira kurijyana ahandi.

ibi byatumye Sri Lanaka ibura amafaranga yo kwishyura amadeni ibereyemo ibindi bihugu ,mu gukemura iki kibazo batangiye kwishyura bakoresheje umutungo yari yarazigamye mu mabanki ari hazne y'igihugu .

Mu gukora ibi byatumye ifaranga ry'iguhugu ritakaza agaciro ,abantu barakena ,ibiciro ku isoko birazamuka ,amafaranga yo kugura ibikomoka kuri peteroli nibindi bintu byavaga hanze y'igihugu arabura.

Kubera uru ruhuri rw'ibibazo bikomoka ku bukiungu byatumye .Rubanda batangira kubihirwa na guverinoma iriho ,bayishinja kunanirwa gukemura ibibazo by'ubukungu .

Ibikomoka kuri peteroli  byarabuze ,imiti irabura ,ubukene hirya no hino muri tubanda ,ibiribwa birabura ,rubanda nenshi bicwa n'inzara  n;umuturage ugerageje kugira icyo akora akabangamirwa n'inzego z'umutekano.

Mu kwezi kwa gatanu ,uyu mwaka byatumye uwari ministiri w'intenbe  yegura .biturutse ku kwigaragambya kw'abaturage arikom perezida Gotabaya we aguma ku mwanya wa perezida. 

Ibibazo by'ubukene byakomeje kwiyongera ,abaturage bakomeza kurya karungu ,kugeza aho byageze ko batera ingoro y'umukuru w'igihugu ,basnga yahungishijwe n'inzego z'umutekano ,abaturage badukiriye Inzu ye ,barayiskabaka ,bamwe mu bikoni bifotoza ,abandi mu rwogero ,abandi mu biro bye

mu myigaragambyo abaturage bavogere na piscine ya perezida

 .
Urugo rwa minisitiri w'intebe rwo bararutwitse ,nyuma gato perezida yaje kuvuga ko azegura kum munsi wejo washize tariki ya 13 ,ibyo bisa n'ibihosheje imyigaragambyo ariko byarangiye ahuzne igihugu ari mu ndege ya gisirikari

Ibyabereye mu gihugu cya Srim Lanka bisa na filime ariko niko kuri ,ibi bikaba byerekana ko ubushorishori bwose wageramo ,guhanantuka bishoboka ,


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post