Somaliya: Inzara iraca ibintu ,abantu benshi bamaze guhitanwa nayo , ese ni ukubera iki gihugu kigeze aharindimuka?

 

Inzara mu gihugu cya Somaliya

Impuruza y'Ishami ry'umuryango w'Abibumbye  rishinzwe ibiribwa ,ivuga ko igihugu cya Somaliya cyugarije n'amapfa .inzara hirya no hino muri iki gihugu iraca ibintu ,imiryango myinshi iraburara ,abana ntibakibona icyo bashyira ku munwa ,bamwe muri banahitanywe nayo

Igiciro cy'ingano muri iki gihugu n'ibiciro by'ibindi nkenerwa muri iki gihugu byarahenze ,ubuzima ni ingume ,nta muturage udafite inzara ,intabaza zivuga ko ibiribwa bikenewe muri iki gihugu zabaye byinshi hirya no hino 

Ni iki cyabaye cyatumye iki gihugu kisanga muri ibi bibazoi by'Uruhuri?

Umwe mu baganiriye n'abahinzi bo muri iki gihugu avuga ko kuva mu mwaka washize ,izuba ryakomeje gucana ,imyaka iruma ,abantu barenga ibihumbi 800 ,bazme guhunga ingo zabo ,bajya gushaka aho babona amaramuko ,bamwe bagiye mu mihanda gusabiriza .

Birateganywa ko mu mezi ari imbere abantu bashionje bazava kuri miliyoni 5 bakagera kuri miliyoni 8.ibinyamakuru bitandukanye biratangaa ko Somaliya irimo kunyura mu bihe bidanzwe itari yarigeze inyuramo mu myaka 40 ishize.

Mu ikusanyamkuru ryakozwe n'\'ikigo cya Norwegian Refugee Council (NRC) kivuga ko cyabonye imiryango myinshi ishonje ,nta mazi ,nta biryo bafite ,

Buri muryango wabajijwe wavuze ko hari igihe baryama badakoze ku munwa ,bagira bati ubu guhinga ntibigishoboka ,amapfa yarateye hirya no hino.

Ibi bibazo by'uruhuri bikaba byarateye ,ibikorwa by'urugomo rugamije gushaka amaramuko ,amakimbirane ya hato na hato ,abana babungera ku mihanda bariyongereye ,ikiguzi cyo kuba cyarahanitswe ku buryo rubanda rugufi rugeramiwe.

 90% by'ingano byakoreshwaga mu gihugu cya Somaliya byaturukaga mu gihugu cy'uburusiya na Ukraine ,nyuma yaho Uburusiya butangije intambara kuri Ukraine ,Uburusiya bugahita bushyirirwaho ibihano ,ibi byatumye ingano zitagera muri Somaliya ,ingano zirabura ,na duke tubonetse turahenda ku buryo twigonderwa na bake.

ibihano byashyiriweho Uburusiya bikaba byargize ingaruka ku buryo bugaragara ku gihugu cya Somaliya kandi kugeza ubu nta gisubizo bifitiwe ,Leta yakzoe ibishoboka byose ariko byarayinaniye.

Umuryango w'Abibumbye uvuga ko umaze gutanga 28% byonyine by'ubufasha bukenewe n;abaturage ba Somaliya ngo babone uko barya .ariko ubufasha bukomeje kubura.

Amafaranga atgeze kuri Miliyoni 500 zonyine niyo amaze kuboneka ,atanzwe n'abaterankunga ,aya akaba ari make kuko mu mwaka wa 2017 .byasabye amafaranga angana na miliyaridi 1.3 ngo iki gihugu kivane mu mapfa cyari kirimo.

Nta gushidikanya ko Intambara y'Uburusya na Ukraine yagize uruhare runini mu kongera umuriro mu kibazo cyari muri Somaliya cy'ibura ry'ibiribwa ,nubwo bwose bari basanganywe ibibazo bikomoka ku mapfa ariko byatumye birushaho gukomera.

Mu bihugu bya Afurika byinshi ndetse no mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya ,ibibazo by'ibura ry'ibiribwa ,ubuzima bwo kubaho buhanitse bishobora kwiyongera byose biturutse ku bihano byashyiriweho Uburusiya ,byose bitewe n'ibura ry'ifumbire mvaruganda ,ibura ry'ibikomoka kuri peteroli naho bibonetse bikaba bihenze.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post