UKraine: Iyegura rya Boris Johnson ,Ibyago bikomeye ku gihugu cya Ukraine ,Ni gute Minisitiri w'ubwongereza yegura UKraine ikaba ariyo ibabara?

Boris na Zelenskyy

Nyuma yo guseba bikomeye nibwo Uwaho ari Minisitiri w'intebe w'Ubwongerza Bwana Boris Johnson yeguye , agatangaza ku mugaragaro ababajwe no kuva ku mwanya wa mbere ku isi mwiza wo kuyobora ubwami bw'ubwongereza.

Ni nyuma yaho yagiye agaragarwa n'amakosa akomeye ndetse no kuvugwaho kutagira ubushobozi bwo kuyobora ,Abaminisitiri bagenzi be bakaba baragiye bamutakariza icyizere bakegura muri Guverinoma ye.

Perezida wa Ukriaine Bwana Volodymyr Zelensky yahamagaye Bwana Boris Johnson Kuri telephone amubwira ko Ukraine yose ibabajwe no kwegura kwe kandi ko yababereye mwiza ku butegetsi bwe.yakomeje amubwira ko badashyidikanya ko igihugu cy'ubwongereza kizakomeza ku bafasha mu ntambara yacyo n'Uburusiya ariko ko yababaye hafi muri byose.

Iyi nkuru yo lwegura kwa Bwana Borsi Johnson yabaye inkuru y'umubabaro ku banyaUkraine bose ,ibayatangajwe na benshi muribo ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye byagaragaje ko bafataga Borsi Johnson nk'umubyeyi.kubera ubufasha no kubaba hafi muri byose yakomeje kugaragaza no kubaha muri iki gihe bari mu ntambara.

Ni gute Minisitri w'Intebe W'Ubwongereza yabaye Umubyeyi w'ikindi gihugu cya Ukraine?

Dushyingiye n'ibyagiye bitangazwa n'basesenguzi batandukanye , ibi bifite umuzi mu ntambara iki gihugu cya Ukraine kirimo 

Kuva intambara y'Uburusiya na Ukraine yatangira ,Guverinoma y'Ubwongerza iyobowe na Bwana Boris Johnson  ,yafashe iya mbere mu kugira iyi ntambara iyayo ,yakoze iyo bwabaga bwose itanga ubufasha mu mafaranga ,mu ntwaro no mu myitoso ya gisrikari kuri Ukraine.

Ubwongereza bwabaye Ubwa mbere mu gushyiraho ibihano byafatiwe Uburusiya ndetse no kubishyira mu bikorwa ,buri gihano cyose cyafashwe Ubwongereza bwakigizemo uruhare.

Boris Johnson yarushije abandi kubigira ibye ,yagaragaej umuhati utagabanije wo kwibasira Uburusiya ,haba mu bikorwa no mu magambo ,yakoze iyo bwabaga hose ,akangurira abandi bategetsi bo mu Burayi kwamagana Ubursiya no kubufatira ibihano ,yewe yagiye anabakangurira gutanga ubufasha bwose bushoboka.
 
Ubwongereza bumaze gutanga ubufasha bungana na Miliyaridi 2.7 ku gihugu cya Ukraine ,,bukaba buri ku mwanya wa kabiri mu gutanga ubufasha kuri Ukraine nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

 Nta gushidikanya ko ubu bufasha butandukanye aribwo bwagiye butuma Boris Johnson arusha kwamamara no guhabwa umwanya udasanzwe mu gihugu cya Ukraine ,Burya umuntu ukubaye hafi mu byago ,aba ari inshuti ya nyayo.

Na Bwana Zelenskyy yitangarije ko Boris Johnson ari inshuti nziza ,ati ntuiyatinye amasasu n'ibibombe by'Uburusiya ,yaremeye yinjira mu muriro asura umurwa mukuru wa Kyiv ,akaba yaremeye gushyira ubuzima bwe mu kaga  kubw'Abanya Ukraine.

Mu nyigo yakzowe n'ikigo cya  Lord Aschcroft yagaragaje ko Mu gukundwa Boris Johnson afite amanota 90% akaba arushwa na Bwana Zelenskyy amajwi 3% yonyine.
 
Umugi wo muri Ukraine wa ODESA mu rwego rwo guha icyubahiro Bwana Boris wamuhaye akazina ka Cossak ,hakab hari ibyifuzo ko hagira nibindi bikorwa remezo byakwitirirwa Johnson.

Ubwami bwU'bwongereza bumaze guha ubufasha igihugu cya Ukraine bungana na miliyaridi 2.7 z'amayero , ubu bufasha burimo amafaranga ,ibikoresho bya gisirikari ,imbunda zirasa ibifaru ,zikanahanura indege ,sisiteme z'ubwirinzi ,ibifaru ,ibisasu byo mu bwoko bwa misile ,imyenda ikigingira abasirikari,imiti ,ibiribwa nibindi byinshi.

Haribzwa niba umuyobozi uzasimbura Boris Johnson azakomeza guha ubufasha Leta ya Ukraine ,iki gisubizo nta muntu wapfa ku gisubiza ariko nuzamusimbura nawe akwiye kubigendamo gake ahubwo agashaka icyahagarika iyi ntambara aho gukomeza kuyenyegeza.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post