Inzego z'Umutekano zarashe ku modoka yari itwaye Abimukira ,Umwe muto ahasiga ubuzima

 

Perezida wa Turukiya Erdogan

Ikinyamakuru cya CNN cyatangaje ko inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Turikiya zahitanye ubuzima bw'Umwana muto ,ubwo zarasaga ku modoka yari itwaye abimukira binjira muri iki gihugu ku buryo bunyuranye na'amategeko.

Iyi modoka yinjiraga mu gihugu cya Turikiya inyuze ku mupaka gihana na Irani ,yari imodoka yo bwoko bw'Ivani yari itwaye abimukira binjira mu buryo butemewe n'amategeko nta byangobwa by'inzira.

Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina atangazwa yavuze ko ,Umurambo wuyu mwana wakorewe isuzuma aho hafashwe ibipimo ndangasano ngo hamenyekane inkomoko yuyu mwana ,ni myaka ye ntiyigeze itangazwa.

Muri iri rasa ry'inzego z'umutekano ,abandi bantu bagera kuri 12 nabo barashwe ariko byatangajwe ko batarembye kandi ko inzego z'ubuzima ziri kubakurikiranira hafi.

Ibiro bya Guverineri byatangaje kuri iki cyumweru ko inzego z'umutekano ubwo zageragezaga guhagarika iyi modoka ,umushoferi wayo yanze guhagarara ,bityo barasa ku modoka kugira ngo ihagarare,nyuma yo guhagarara byagaragaye ko iyi modoka yakoreshwaga mu kwinjiza abantu ku buryo butemewe n'amategeko . kandi muri iyi modoka basanzemo abantu bagera kuri 40.

Inzego z'umutekano zavuze ko hagishakishwa umushoferi wiyi modoka ,nyuma yo guhunga ubwo yari imaze kuraswaho ariko uyu mushoferi ngo ntiyatorotse wenyine ,hari n'abandi bantu batorokanye nawe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ,inkomoko yaba bantu ariko bikekwa ko banyijiwe mu ntara ya Van yo muri Iran  iherereye  hafi y'umupaka wa Turukiya  ,ngo ikaba ari n'inzira ikunze kunyuzwamo abantu ku buryo bwa magendu.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post