Uyu mwaka uzarangira abatuye isi bageze kuri miliyaridi 8 ,Icyegeranyo gishya cya ONU cyahazaza

 

ubwiyongere bukabije bw'abatuye isi

Muri raporo yatangajwe n'ishami ry'umuryango w'abibumye kuri uyu wa mbere ,iravuga ko mu kwezi kwa 10 kuyu mwaka abatuye isi bazaba barageze kuri miliyari 8 ,Igihugu cy'Ubuhinde nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu kgira umubare munini w'abaturage nyuma yo kwanikira Ubushinwa  bwahoze kuri uyu mwanya.

muri iyi raporo kandi bavuga ko mu mwaka wa 2030 abatuye isi bazaba baravuye kuri miliyaridi 8.5 bakagera kuri miliyaridi 8.5 ,naho mu mwaka wa 2050 abatuye isi bakazaba bamaze kugera kuri miliyaridi 9.5 naho mu mwaka wa 20100 bakazaba bangana na miliyaridi 10.4.

Ishami ry'umuryango w'Abibumbye rivuga ko ubwiyongere bw'abaturage buterwa nuko icyizere cyo kubaho kiyongereye ,kikagera ku myaka 72.8  mu mwaka wa 2019 ,kikaba cyariyongereyeho imyaka 9 kuva mu mwaka wa 1990.

Ibi kandi bikaba byaragabanyije ku buryo bugaragara imfu z'abantu ,hiyongereyeho ikoranabuhanga mu buvuzi ryateye imbere.

Iyi raporo kandi ivuga ko aho ivuga ko ibihugu 8 aribyo biziharira kimwe cya kabiri  cy'ubwiyongere buteganyijwe ,ibi bihugu bivugwa ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,Egiputa,Ethiopiya,Ubuhinde,Nijeriya,Pakistani Philipine na Tanzaniya.

Ubwo yatangaga imbirwaruhame ,Umunyabanga wa ONU ,bwana Antonio Guterres yavuze ko isi yugarijwe n'ibyorzeo birimo COVID-19 ,ndetse ikaba igeramiwe n'intambara hirya no hino ,ibiza byibasira inyokomuntu  ati ni igihe cyo gukanguka 

kandi nanone Guterres yavuze ko ubusumbane hirya no hino bukiharangwa ndetse no guhutazwa ku burenganzira bw'abagore bikigaragra hirya no hino.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post