Ese koko ukwiye kugura Youtube Subscribers na Views ? (igisubizo gisesenguye)

 

Ese koko ukwiye kugura Youtube Subscribers na Views ? (igisubizo gisesenguye)

Gufungura channel ya yotube ,ugashyiraho inkuru n'amavidewo ,witeze ko ushobora kubona aba Subscribers ndetse na Views ariko bikarangira ntabyo ubonye ,ni ikintu kibabaza ndetse bikaba byanakugusha mu mutego wo kumva wagura abasubscribers na views ,dore ko hari abantu benshi bavuga ko  babigurisha .

Ariko burya  kugura aba Subscribers na Views si ibintu ukwiye gukora ndetse no kugendera kure ,ibi byangiza youtube channel yawe ,nkuko bitangazwa na youtube ,bishobora gutuma na youtube channel yawe ifungwa burundu ,muri iyi nkuru turava imuzi impamvu udakwiye kugura Subscribers na Views niba wifuza kuzamura channel yawe.

Kuamura no guteza imbere youtube channel bisaba umuhati ,gukora ingufu no kudacika intege ,kandi bikanasaba kwihangana no gutegereza igihe kirekire wubaka abakunzi (audience ) bawe.

Dore impamvu udakwiye kugura Youtube Subscribers na Views

Hari impamvu zitandukanye zisobanura impamvu nyamukuru utagomba kugura youtube subcribers arizo 

1.Ikigo cya Youtube ntikibyemera 

Iyi urebye muri yooutube terms of service bavuga ko gushaka kujijisha algorithm za youtube ugura aba Subscribers ari ukurenga ku mabwiriza ,ibi bikaba bishobora gutuma umuyoboro wawe  youtube uhagarikwa ndetse ikaba yanasibwa burundu.

Byorohera Youtube kubona ko abantu bari gukora subscribers atari aba nyabo ndetse niyo wakoresha ikoranabuhanga nabyo biba bigaragara ko harimo Fraude ,cyane cyane dore ko banashyingira kureba kuri IP Address z'igikoresho cy'ikoranabuhanga wakoresheje ukora Subscribe ,bikaba byoroshye gutahura kubera ko ntiwavuga ko abantu 100 bakora Subscribe kuri chabbel imwe bakoresheje IP.
 Adress imwe.


2.Birangira uguze aba Subscribers ba Baringa 

Mu buryo busanzwe ,umuntu akora Subscribe kubera ko yakunze inkuru cg ibiganiro byawe ,ibi rero bituma iyo wongeye gushyiraho indi videwo ayibona mu ba mbere kubera ko yakoze subscribe ,ibi kandi bikauzamura no kubona views ndetse no kumara umwanya munini bareba amavidewo yawe.

Iyo rero umuntu akoze Subscribe yaguzwe ,ni ukuvuga ko ayikoze ataruko akunze videwo zawe ,ntibizanatuma yongera kureba videwo zawe uzajya waploadinga ,ibi bizatuma ugaragara ko ufite aba Subscribers benshi ,ariko mu by'ukuri nta views baguha.

Ibi rero kandi bizanagira ingaruka mbi ku kugabanuka kw'amafaranga wagomba kwinjiza binyuze kuri youtube ,

3.Uhabwa aba Subscribers ba fake ,bataribo

Kugura Subscribers ,ukoresheje imbuga za internet zibagurisha ,buriya bariya bakoresha ibyitwa Bots ,ziz bots icyo zikora twabigereranya no guhackinga  ,zikazamura umubare w'abasubscribers ariko mu by'ukuri ataribyo.

Ahubwo abo ba Subscribers atari aba nyabo ahubwo batanzwe n'ikoranabuhanga za mbuga zikoresha kugira ngo zibone uburyo zitwara utwawe.

4.Ntibizamura umubare w'amafaranga wagombaga kubona 

Abantu benshi bibeshako kugura Views bituma ubona amafaranga menshi ,ibi bikaba ataribyo ,Google adsense arinayo yishyura aba youtubers ,ifite ikoranabuhanga ribasha kureba aba Views ba nyabo ,batari abo waguze ,akaba aribo ubarirwa gusa.

Ibi rero bikaba atari ibintu ukwiye gukora ahubwo biratuma utakaza udufaranga twawe kandi tutzakugarukira.


Ni gute wabona Subcribers na Views binyuze mu nzira nziza ?

Birashoboka ko wabona aba Subscribers na Views binyuze mu nira nzima kandi zemewe ,bituma mu buryo bwiza youtube cannel yawe izamuka ,ikanatera imbere ,yewe ikanakundwa cyane.

Dore uburyo butandukanye wazamura youtube channel yawe 

  • Gukora amavudewo atuma abantu bayakunda kandi bakifuza kongera kuyareba
  • Gukora inkuru zikora ku mutima
  • Kubaka izina mu kintu kimwe ku muyoboro wawe wa youtube 
  • Gukoresha google ads cg youtube ads mu rwego rwo kwamamaza videwo zawe.
  • Gira akantu utanga muri Videwo zawe ,babyita giveaway ,aha usezeranya guha abagukurikira akantu ,yenda nk'umuntu wa mbere uri butange comment ,ukaba wamuha nk'ibihumbi 5000 by'amainite .

Dusoza 

muri rusange kugura abaSubscribers na Views ,ntacyo byakumarira ,ahubwo byangiza channel yawe ,gerageza gushaka uburyo wayizamura ,ukanayiteza imbere udakoresheje kugura views ,kuko ibi bikwangiriza youtube channel ,bikaba byanatuma ifungwa burundu cyangwa igasibwa .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post