Ni gute wahahira ikintu kuri internet (ku mbuga z'ubucuruzi zikorera kuri murandasi ) ?

 

Ni gute wahahira ikintu kuri internet (ku mbuga z'ubucuruzi zikorera kuri murandasi ) ?

Iterambere mu ikoranabuhanga rituma umuntu abasha guhaha cyangwa kugurira ikintu kuri murandasi .kikamugeraho aho yibereye iwe ,akagura igicuruzwa igicuruzwa runaka ,kikamusanga iwe mu rugo atahavuye.

Ibi bikab bimeze nk'ibitangaza mu ikoranabuhanga ,ibi kandi bidufasha kudatakaza umwanya twagakozemo ibindi ,tujya guhahira ibyo bicuruza aho bicururizwa.

muri iyi nkuru turagufasha gusobanukirwa uko wahahira ku mbuga z'ubucuruzi zo kuri internet ndetse turanakubwira uburyo butandukanye ushobora gukoresha wishyura ibyo bicuruzwa no kumenya urugendo ibyo bicuruzwa binyuramo ngo bikugereho.

Twifashishije imbuga hahiro dukunze gukoresha hano mu Rwnda ndetse nizindi mpuzamahanga ,ha twavuga nka Kikuu ,Murukali ,Alibaba ,Ebay  ,turagusobanurira uko ushobora guhahira kuri izo mbuga .

Muri rusange izi mbuga hahiro icyo zihurira kugira ngo ubashe kuhagurira igicuruzwa ni ukubanza kuhafungura konti (account ) aha bikaba bibafasha gukusanya amakuru akwerekeyeho a,amazina ,aderesi utuyeho ndetse hari n'ababaza uburyo bwo kwishyura wakoresha bukoroheye ,buretse abenshi ubwuzuzamo mughe ugiye kwishyura 

Reka turebe uko wagurira ikintu kuri Kikuu

Kikuu ni rumwe mu mbuga hahiro zikunze gukoreshwa hano iwacu mu Rwanda ,guhahira kuri Kikuu ni ibintu byoroshye cyane kandi ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money cyangwa Tigo Cash .

Ukoresheje Kikuu ushobora kugura ibicuruzwa biva mu bushinwa bikakugeraho mu Rwanda ,nta kibazo kibaye ,kandi bakabikugezaho iwawe mu rugo .

Kuri Kikuu hagurirwa ibicuruzwa bitandukanye birimo ,inkweto ,imyenda ,amasha,amasakoshi ,imitako ,amavuta nibindi byinshi 

Dore uko bikorwa 

Mbere na mbere ujya mu ishakiro rya google ukandikamo kikuu cyangwa ukadawunilodinga agapurikasiyo ka Kikuu kuri playstore cyangwa Appstore .

 Nyuma yo kwandika kikuu muri Google uhita ubona ipaji isa niyi iri kuri iyi foto yo hasi ,ukanda aho handitse online shopping for electroncsi .....
Nyuma yo kuahakanda ubona paji isa niyi yo ku ifoto yo hasi ,hano niho uba ugeze ku rubuga hahiro rwa kikuu ,hano niho ubona ibicuruzwa byose wifuza ,ninaho ushobora guhsakira igicuruzwa wifuza kugura mu gihe utahise ukibona ako kanya .
Niba wifuza kugura nk'inkweto cyangwa ikindi kintu cyose ,ukaba utakibona kuri iyo paji y'ahabanza ,andika muri ako kazu k'ishakiro icyo wifuza 

Reka tugure inkweto kuri uru rubuga .,andika muri ako kazu shoes 
Nyuma yo kwandikamo ijambo Shoes rivuga inkwto ,urahita ubona amoko atandukanye y'inkweto ,hitamo iyo wifuza kugura 

Niba wanyuzwe n'igiciro cyayo yikandeho ,reka duhitemo iriya nkweto y'ibara ry'ibihogo y'abagabo .ariko ushobora guhitamo nindi iyo ariyo yose.
Nyuma yo gukanda ku nkweto wahisemo ,baguha amabara atandukaney yayo ,Size zitandukanye ,wowe ugahitamo ugendeye ku ibara wifuza ndetse na Size wambara ,igiciro ntigihinduka kiguma aricya kindi.
Iyo witegereej ahagana hasi ku nkweto cyangwa ikindi gicuruzwa cyose wahisemo ,usanga handitse ijambo Buy bivuze ngo Gura .kanda kuri iryo jambo niba wifuza kuyigura.
Nyuma yo gukanda ku ijambo gura ,bagusaba kuzuza umwirondoro wawe ,aha bigakorwa ufungura konti kuri kikuu .

Kanda hariya handitse Register bisobanura kwiyandikisha ,nyuma yo kuhakanda uzaba wemeje ko wifuza kwiyandikisha ,niba usanzwe ufite konti kuri kikuu ,ukanda kuri log in ubundi ukayigeraho
Numara kwemeza ko wifuza kwiyandikisha ,bazaguha ipaji iteye gutya ,iriho aho wuzuza nimero yawe ya telefone ,Imeyili yawwe n'umubare w'ibanga wifuza gukoresha.

Usabwe kubyuzuzamo neza uko bisabwa ,nyuma yo kubyuza  ukanda hariya handitswe Create Account.
Nyuma yo gukanda kuri Create Account ,bahita bakugarurira cya gicuruzwa wifuza kugura ,hanyuma ukacyemeza ,ibi bikorwa wemeza ibara wifuza kugura ndetse na Size 

Nyuma yo kubyemeza ,bahita baguha iyi paji yo hasi igaragaza aho wuzuza aderesi yawe naho bazohereza igicuruzwa cyawe .
Nyuma yo kubyuza neza ukomeza kuri iri paji yanditse ho Confirm Order ,aho uba ugiye kwemeza kugura icyo gicuruzwa ,aha banakwereka ikiguzi cyose 
Nyuma yo kwemeza kugura bakubaza niba wifuza kwishyura na MOMO cyangwa na Tigo Cash , bitewe n'uburyo wifuza kubishyuramo nibyo wemeza .

ako kanya bahita baguha akamessaje kuri telefone ukakemeza ubundi ukishyura nta kibazo ,ugategereza igihe baguha ,bakazakuzanira igicuruzwa cyawe kuri aderesi wujujemo

Kugura ibicuruzwa ukoresheje kikuu nuko bikurwa ,birihuta kandi igicuruzwa cyawe kikakugeraho nta kibazo .

Uko wahahira kuri Murukali.com

Kimwe no guhahira murukali nabyo ni inzira iteye kimwe ,nabwo ujya mu ishakiro rya google ukandikamo Murukali.com ,aha bahita baguha bakankwereka urubuga rwabo .

Uhitamo igicuruzwa wifuza kugura nabwo bakakwereka ubwoko butandukanye bafite ,hanyuma nabwo ugakanda kuri Buy ,nyuma yo gukanda kuri gura ,baguha aho wuzuza amazina yawe na aderesi yawe. ndetse nibindi basaba .nyuma yo kubyuza urakomeza ,bakagusaba kwishyura ,nyuma yo kwishyura ubwo Order yawe iba irangiye ubundi bakakuzanira igicuruzwa .


Icyiza cyo Murukali nuko bagurisha ibicuruzwa biri hano mu gihugu ,bityo nta gihe cyo gutegereza baguha nkuko bigenda kuri kikuu ,kuko kikuu ho bituruka mu Bushinwa.

Kimwe no kugurira kuri Amazon,Alibaba ndetse nizindi mbuga hahiro zo kuri murandasi ,byose bikorwa ,mu nnzira imwe ,iteye nkiyi twavuze hejuru .

Buretse ko yo wishyura ukoresheje ikarita ya Bank .ariko muri izi mbuga mpuzamahanga ho ahanini hari igihe wishyura n'ikiguzi cya Shipping ariko bikabarwa mu giciro wishyura 
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post