kenya: Leta igiye kwigomwa arenga Miliyoni 140 z'amadorali kugira ngo ibiciro by'ibikomoka kur peteroli bidatumbagira

 

ibikomoka kuri peteroli

Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo kwigomwa asaga miliyoni 4 z'Amadorali ya Amerika kugira ngo ihangane n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli ,Dore ko hari hashize iminsi hagaragara imirongo myinshi kuri sitasiyo za essense ndetse hari n'ubwoba bwinshi ko ibiciro bya essense byatumbagira.

Ubu Litiro ya essnce mu gihugu cya Kenya iri ku giciro cy'Idorali rimwe n'ibice mirongo itatu na bine,iki cyemezo gifashwe nyuma yaho ,igiciro cy'akagunguru ka peteroli kizamutse ku isoko mpuzamahanga ,nyuma yaho ibikomoka kuri peteroli by'uburusiya bihagaritswe kubera ibihano byashyiriweho iki gihugu ,igiciro cyabyo cyakomeje kuzamuka.

mu kwezi kwa gatandatu ,byari byatangajwe ko igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli kiriho mu gihugu cya Kenya giteje inkeke ,kandi ko gishobora kugira ingaruka mbi ku bindi bintu nkenerw mu buzima bwa buri munsi.

icyo gihe nabwo Leta yagize ibyo yigomwa byinjira mu isanduku yayo kugira ngo ihangane n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ,

biteganyijwe ko iki cyemezo cya Leta kizasubirwamo ,nyuma y'ukwezi hashingiwe kuko ibintu bizaba bihagaze.

Ikinyamakuru cya  BBC kivuga ko iyo hataza gufatwa uyu mwanzuro igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli cyari kuva ku madolari 1.34 kikagera ku madorali 1,80 ,Si ubwa mbere Leta ifata uyu mwanzuro wo kugira ibyo yigomwa no mu mwaka wa 2021 nabwo yigomwa asaga miliyoni 860 z'Amadorali ya Amerika kugira ngo ihangane n'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post