Perezida Zelensky yaba ari intwari ,ikigoryi cyangwa ni ikigwari? Ubusesenguzi

 

Perezida wa Ukraine

Perezida wa Ukraine Bwana Volodymyr Zelensky yatangiye kuyobora iki gihugu guhera mu mwaka wa 2019 ,nyuma yo gutsinda amatora mu buryo bwatunguranye ,nyuma yo kumara igihe gito ari umunyarwenya bikarangira abaye umunyapolitiki wageze no ku mwanya wa perezida wa repubulika.

Abadashyigikiye ubutegetsi bwe bagiye bavuga ko yatowe nta burambe mu bya politiki afite kandi ko atarakwiye kuyobora igihugu ariko rubanda nyamwinshi niwe babonyemo ubushobozi bwo kubayobora ndetse bamubonamo ikizere cyejo hazaza.

Tariki ya 24 ukwezi kwa kabiri ,umwaka 2022 ,nibwo igihugu cye cyagabweho ibitero n'Uburusiya ,ako kanya yatangiye kwirwanaho no gukangurira abaturage n'igisirikare guhangana n'umwanzi.

yasabwe kenshi n'ibihugu by'Abanyaburayi n'Abanyamerika ko bamufasha agahunga igihugu ariko aranangira ahubwo ababwira ko bakwiye kumuha imbunda n'amasasu akarwanya umwanzi kandi ko ubuzima bwe agomba kubutangira igihugu cye.

iyi myitwarire yakoze benshi ku mutima ,haba imbere mu gihugu cye no hanze yacyo , ibi byatumye isi yose igirira impuhwe igihugu cye ,ubufasha buva imihanda yose ,mu gihugu imbere rubanda bafashe intwaro ngo bivune umwanzi nubwo bwose yari abarusha imbaraga n'ibikoresho byatumye bamuca intege ,umuvuduko yatangiranye uragabanuka ,yewe ananirwa no gufata umurwa mukuru wa Ukraine .

Mu bikorwa byose bijyana n;imyitwarire perezida Zelensky yagombaga gukora ntacyo wamunenga ibyo yakoze nibyo yagombaga gukora ,yagaragaje umuhati utarigeze ubaho ahandi kandi ntiyigeze agaragaza intege no kwiheba nubwo bwose yari aziko umutwe we ushakishwa , byanavuzwe ko hari n'amatsinda y'ingabo yari yarojerejwe ku muhitana ariko byose yarabyirengagije aharanira ishema ry'igihugu cye.

Abatavugarumwe nawe ,ubwo ni ukuvuga Uburusiya nibindi bihugu bibashyigikiye bagiye banenga leta ya Ukraine kuba igikoresho cya NATO ,ndetse bavuga ko ibiganiro bigamije amahoro Ukraine yabigizemo intege nke kukoshye k'Abanyaburayi n'Abanyamerika.

bashinja kandi Zelensky gukoreshwa no kutareba ibyago biri ku gihugu cye no kwirengagiza inshingano nk'umukuru w'igihugu zo gukora igishoboka cyose ngo arengera ubuzima bw'abaturage be.

Ariko nubwo bwose ,ababimushinja ari uruhande ruhanganye nawe ,arko usesenguye neza ,usanga hari amakosa yakozwe na Zelensky yatumye igihugu kirimo guhindurwa amatungo n'imva .

Amwe muri ayo makosa ,ni ukudaha agaciro ibyo Uburisya bwamusabaga na mbere yuko intambara itangira ,nubwo ibyo bwamusabaga bigoranye kubyubahiriza bk'igihugu cy'igenga ariko mu by'ukuri byari kurengera byinshi na benshi ,niyi ntambara ntiba yarabayeho.

Perezida wa Amerika Bwana Joe Biden yatangaje ko na mbere y'intambara .bakomeje kuburira Zelensky ko Uburusiya bushobora kumutera ariko we ntiyabiha agaciro ahubwo ukabona ashaka intambara ,Iri ni irindi kosa ,Zelensky nawe ubwe yari azi neza ko Abarusiya badakina kandi bafite igisirikari gikomeye na Amerika ubwayo itakwisukira ku buryo bworoshye ,

Burya kugira ubwoba n'amakenga si ubugwari ahubwo biguha umwanya wo kwitegura no kwitekerezaho ,ukiga umwanzi muhangabye ku buryo bwose ,hanyuma ukabona kuzunguza umutwe mu gihe ubona witeguye neza.

ikosa rya gatatu nuko yahisemo igihe kibi cyo kugirana amakimbirane n'uburusiya ,Mu myaka ya 1990 ,Ubumwe bw'Abasoviyete bugisenyuka ,Uburusiya nta mbaraga bwari bugifite ,cyari igihe cyiza cyo kwinjira mu miryango yindi wifuza no gukora ibyo ushaka ,nko kwinjira muri NATO ,ibihugu byibshi byahoze muri ubwo bumwe nibwo byayinjiyemo kandi mu mahoro.

Na Ukraine ,iyo iza kwinjiramo muri icyo gihe byari gushoboka kandi ntibibyare intambara ,ariko kubona Uburusiya bumaze gukomera kandi busigaye bushaka kugira ijambo no kugira uruhare muri Politiki mpuzamahanga ,uko byagenda kose ntibwari kwicara ngo burebere umwanzi yinjira mu marembo yabwo.

Irindi kosa uyu mugabo yakoze nuko yizeye ubufasha ku kigero gihanitse  ariko akaza gutungurwa nuko yahawe intwaro gusa ,bigitangira Letaz zunze ubumwe za Amerika zahise zikura abasirikari bay bari muri Ukraine , mu bufasha batanze ni intwaro gusa n'amafaranga .nabyo ni ngombwa kandi ni byiza ariko n'ubufasha bw'ingabo zirwana bwaari ngombwa.

Impamvu zatanzwe na NATO nuko bavuga ko baramutse bohereje  ingabo muri Ukraine baba batnguye intambara ku Burusiya kumugaragaro  ,kandi iyo ntambara ikaba yavamo intambara y'isi ,cyangwa hagakoreshwa intwaro za kirimbuzi .iyi mibare rero yagakwiye kuba nayo yarayitekerejeho nk'umukuru w'igihugu .

Nubwo bwose igihugu cya Ukraine kihagazeho ku rugamba ,kubwo ubufasha cyagiye gihabwa n'ibihugu bitandukanye ,ariko kirimo kirasnywa ku buryo bukabije ,kandi abantu batikirira muri iyi ntambara.

Gutekereza ko watsinda Uburusiya uko byagenda kose ni imibare idashoboka ,igishoboka ni ukwicarana mwese mukareba ibyo muhombera mu ntambara ,ubundi mugashaka igisubizo kibanogeye mwese.

Ari Ubursiya burayihomberamao na Ukraine ikabihomberamo no kurusha Uburusiya ,nta muturage wa Amerika upfira muri Ukraine ,nta n'umuturage w'Ubumwe bw'Uburayi upfiramo ,habe n'igikorwaremezo byabo ,ibi byose byagakwiye gutekerezwaho .

Ariko nabwo ntiwavuga ko Perezida Zelensky ari ikigwari ahubwo ni umugabo w'intwari ,waharaniye icyubahiro cye kanddi agaharanira ubwigenge bwacyo ,yaremeye ashyira ubuzima bwe nmu kaga ku nyungu za Rubanda

Nubwo bwose haba hari amkosa yakozwe ku butegetsi bwe nkuko byavuzwe n'uruhande rw'Abarusiya ko ashaka kugurisha bimwe mu bice by'igihugu cye Kuri Pologne ,nta gihamya ifatika bifite kandi nta wabihamya ko ari ukuri ,birashoboka cyane ko yaba ari poropoganda yo kumusebya no kumwangisha rubanda.

Ibi ni ibitekerezo byacu nuko twumva ibintu ,nawe waduha igitekerezo cyawe uko ubyumva

Nyagasani Abarinde 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. Murakoze cyane ,njye uyu mugabo mbona ari ikigoryi

    ReplyDelete
Previous Post Next Post