Umunyarwanda afungiye muri Ukraine aho yafashwe n'inyeshyamba zishyigikwe n'Uburusiya

 

Umunyarwanda afungiye mu gihugu cya Ukraine

Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite amakuru y'Umusore ufite ubenegihugu cya Amerika ariko akaba afite inkomoka mu rwnda ,akaba yarafashwe n'inyeshyamba zo muri Ukraine zishyigikwe n'Uburusiya.

Uyu musore yitwa Murekezi Suedi afite imyaka 35 akora ishoramari mu mafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka Cryptocurrency ,akaba yari asanzwe aba mu gihugu cya Ukraine.

Byatangajwe ko yafatiwe mu mugi wa Kherson uherereye mu majyepfo y'igihugu cya Ukraine ,uyu mugi ukaba warafashwe n'Uburusiya.

Uyu mugabo akaba yarahoze mu gisirikari cya Amerika ,mu gashami k'ingabo zirwanira mu kirere ,akaba ashinjwa kwijandika mu myigaragambyo y'abashigikiye igihugu cya Ukraine.

Ikinyamakuru cya The Guardian kivuga ko umuryango we watangaje ko urimo kuvugana na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ngo harebwe  icyakorwa mu rwego rwo kumutabara.

Uyu mugabo yahoze atuye muri Leta ya Minnesota muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,yaje kumara imyaka 7 mu gisirikari kirwanira mu kirere akaba yakivuyemo mu mwaka wa 2017 ,ajya mu bucuruzi bw'amafaranga y'ikoranabuhanga.

Uyu mugabo yakuruwe n'amategeko  yorohereza ishoramari miu mafaranga y'ikoranabuhanga ,mu myaka ibiri ishize nibwo yagiye gutura mu mugi wa Kherson.

Ku itariki ya 7 ,uku kwezi nibwo byamenyekanye ko afungiye muri Repubulika ya Donetsky aho ari kumwe n'abandi banyamerika babiri ariko ntaragezwa imbere y'urukiko.

Umuryango wa Murekezi uvuga ko uhangayikishijwe n'ubuzima bwe kubera ko ukeka ko afashwe nabi kubera ibyaha ashinjwa birimo gushyigikira Ukraine.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post